IBIBAZO N'IBISUBIZO BIBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE



IBIBAZO N'IBISUBIZO BIBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

SERIE 1

 1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
(a) Umuyobozi
b) Umuherekeza
c)A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

2. Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
a) Abanyamaguru
b) Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

3. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
a) Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
b) Ahegereye umurongo ukomeje
(c) Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo
d) A na C nibyo

4. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
a) Biteganye
b) Ku murongo umwe
c) A na B nibyo
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Impamvu: igazetti ivuga ko ahantu ho kugenda mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika, ibinyabiziga bishobora kuhagenda biteganye naho umubare wabyo utatuma biba ngombwa

5. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka:
a) Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange
b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: nuko ibyavuzwe haruguru bisuzumwa buri mezi 6

6. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
a) cm75
b) cm125
c) cm265
(d)Nta gisubizo cy’ukuri
Impamvu: cm30

7. Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
a) Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira
b) Ibifite imitambiko ibiri gusa
c) Makuzungu
(d)Nta gisubizo cy’ukuri

Impamvu : imitambiko ibiri cyangwa se irenga

8. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
a) Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini 
b) Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
c) Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
(d) Ibisubizo byose nibyo

9. Kunyuranaho bikorerwa:
a) Mu ruhande rw’iburyo gusa
b)Igihe cyose ni ibumoso
c) Iburyo iyo unyura ku nyamaswa
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Impamvu : bikorerwa ibumoso ; ariko bishobora no gukorerwa iburyo iyo umuyobozi unyurwaho yerekanye ko ashaka kugana ibumoso

10. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira:
a) Burenga toni 1
b) Burenga toni 2
c) Burenga toni 24
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu Toni 5

11. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:
(a) Km50
b) Km40
c) Km30
d) Nta gisubizo cy’ukuri

12. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
a) Umuvuduko w’abanyamaguru
b) Ubugari bw’umuhanda
c) Umubare w’abanyamaguru
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : umuvuduko w’ibinyabiziga

13. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
a) Amatara ndanga
(b) Amatara ari imbere mu modoka
c) Amatara ndangaburambarare
d) Ibisubizo byose nibyo

14. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
a) Km25
b)Km70
c) Km40
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: km80 mu isaha

15. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
a) Feri y’urugendo
b) Feri yo guhagarara umwanya munini
(c) Feri yo gutabara
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

16. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
a) 2
b) 3
(c) 1
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

17. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
a) Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
(b) Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi
c) Iyo ari mu nsisiro
d) Ibisubizo byose ni ukuri

18. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
a) Itara ndangamubyimba
b) Itara ryerekana icyerekezo
c) Itara ndangaburumbarare
(d) Ibisubizo byose ni ukuri

19. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
a) cm25
b) cm125
c) cm45
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: cm 75

20. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
(a) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
b) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso
c) Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma
d) A na C ni ibisubizo by’ukuri


Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIKUNZE KUBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

IBIBAZO BIRI KUBAZWA UBU