IBIBAZO N'IBISUBIZO BIKUNZE KUBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE
SERIE 3
KANDA HANO 👇NIBA USHAKA KWIGA UKORESHEJE VIDEO
KANDA HANO👇 NIBA USHAKA KWIMENYEREZA GUKORA IKIZAMINI
1. Iki cyapa gisobanura Iki?
a) Iherezo Ry’umuhanda Wi Byerekezo Bibiri
b) Iteme rinini Kandi rirerire
(c) Ifungana Ry’umuhanda
d) Iherezo ry’iteme rifunganye
b) Iteme rinini Kandi rirerire
(c) Ifungana Ry’umuhanda
d) Iherezo ry’iteme rifunganye
2. Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo hagaragazwa ku buryo bukurikira:
a) icyapa cyera cya mpande enye, zingana zifite uruhande rwa metero 0.30
b) uruzitiro ruri ku mpera y’iburyo
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : Ahitaruye hashyirwa ikimenyetso mubyapa biburira gifite nimero 20 ; nanone aho imirimo ikorerwa n’uruzitiro ku mpande zombi
3.Mu bimenyetso bimurika itara ritukura rivuga iki ?
a) Hagarara kereste niba ushaka gukata ibumoso
(b) Birabujijwe kurenga icyo kimenyetso
c) Wemerewe kugenda
d) Ntagisubizo kirimo
4. Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wabo usanzwe kugirango bakomeze urugendo, ahategetswe kunyurwa hagaragazwa n’ikimenyetso gishyirwa aho imirimo irangirira mu ruhande rugenderwamo. Icyo kimenyetso kirangwa n’amabara akurikira:
(a) ubuso bw’ubururu ikirango cy’umweru
b) umuzenguruko w’umutuku, ubuso umweru n’ikirango cy’umukara
c) umuzenguruko w’umutuku, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umutuku n’umukara
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
5. Icyapa cyerekana ko hari amabwiriza yihariye mu buryo bwo kugendera mu cyambu cyangwa ku kibuga cy’indege giteye ku buryo bukurikira:
a) ishusho mpandeshatu, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umukara
(b) ishusho mpandenye, ubuso mu ibara ry’ubururu n’ikirango kiri mu ibara ryera
c) ishusho y’uruziga mu ibara ry’ubururu ni ikirango kiri mu ibara ryera
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
6.Mubimenyetso bimurika itara ry’umuhondo risobanura iki ?
a) Itegure kugenda
(b) Birabujijwe gutambuka umurongo wo guhagarara umwanya muto cg igihe uwo murongo udahari icyo kimenyetso ubwacyo
c) A na b ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
7. Nijoro igihe ijuru rikeye, itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba gutuma izo numero zisomerwa nibura mu ntera ikurikira:
a) m150
b) m50
(c) m20
d) m10
8. Ibyapa byerekana icyago cyidahoraho kandi bigenewe kwerekana aho bagana cyangwa aho berekeza umuhanda nk’igihe cy’impanuka cyangwa hari imirimo ikorwa mu muhanda birangwa n’amabara akurikira:
a) umweru n’umukara
b) umweru n’umuhondo
c) ubuso bw’umweru gusa
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: umweru; n’umutuku
9. Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira:
a) kugabanya umuvuduko kuburyo budasanzwe
b) gukacira feri bidatewe no kwirinda ibyago
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
10.Umurongo ucagaguye wera mu muhanda usobanura iki?
(a) Birabujijwe kuwurenga
b). Birabujijwe kuhahagarara
c). Wegereye ahaguteza ibyago
d) Kunyuranaho ntibyemewe
11. Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose nubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibugire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
(a) ibinyabiziga bidapakiye kandi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
b) ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
12. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
a) iyo umuhanda umurikiwe hose kandi umuyobozi ashobora kubona nibura mu ntera ingana na metero 100
b) iyo ikinyabiziga gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera muri m50 keretse iyo umuyobozi wacyo ashaka kunyura kucyo akurikiye acana azimya vuba vuba amatara maremare
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
13. Iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye, uwo muyobozi agomba gukora ibi bikurikira:
a) gushaka umuherekeza
(b) gukurura ikinyabiziga cye
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
14. Iki cyapa gisobanura iki?
a) Ahatangirwa serivisi ni muri metero 30.
b) Umuvuduko munini ntarengwa utegetswe ni 30 km/h.
(c) Umuvuduko muto ntarengwa utegetswe ni 30 km/h.
d) Aho ibinyabiziga bihagarara ni imbere mu birometero 30.
15.Nk’umuyobozi w’ikinyabiziga, n’iyihe myitwarire wagira?
(a) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gukomeza
b. Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kuguma mu ruhande rw’iburyo kugira ngo ahe inzira umumotari
c. Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gutegereza
d. Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gutanga inzira ayiha umu motari
16.Umuyobozi w’ikinyabiziga ageze hafi y’inzira y’abanyamaguru yakwitwara ate?
(a) Kugabanya umuvuduko mu gihe cyiza, ukitegura guhagarara
b. Gukomeza agendera ku muvuduko uri hejuru, mu gihe umunyamaguru ategereje
c. Kuguma ku muvuduko yari afite mu gihe umunyamaguru atarambuka
d. Kuvuza ihoni akaguma ku muvuduko yahozeho
17.Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500. Iyi bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranye mu butumwa bishobora kugabanwamo amatsinda atonze umurongo atarengeje m 50 z’uburebure kdi hagati yayo hakaba byibura m 50 ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
a) ibinyabiziga bya police biherekeranyije
(b) ibinyabiziga by’abasirikare biherekeranyije mu nsisiro
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
18.Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa nacyo gikuruye ikindi uburebure bw’ibikururwa bukaba burenga m 18 hatabariwemo icyo kinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibi bikurikira:
(a) umuherekeza w’ikinyabiziga cya kabiri
b) abaherekeza babiri
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
19. Ibinyabiziga bikurikira ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo:
a) ibinyabiziga bigendwamo n’abana
b) ibinyabiziga bigendwamo n’abamugaye
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
20.N’iki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora ashaka gukatira iburyo?
a. Vuza ihoni umenyesha umunyegare ko ushaka gukatira iburyo
b. Kata ikoni mbere y’umunyegare
(c) Emerera umunyegare akomeze inzira ye
d. Ongera umuvuuko kugira ngo umutange gukata mbere ye
Comments
Post a Comment