IBIBAZO BIRI KUBAZWA UBU

 SERIE4

1. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:
(a) Km50
b) Km40
c) Km30
d) Nta gisubizo cy’ukuri

2. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
a) Umuvuduko w’abanyamaguru
b) Ubugari bw’umuhanda
c) Umubare w’abanyamaguru
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : umuvuduko w’ibinyabiziga

3. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
a) Amatara ndanga
(b) Amatara ari imbere mu modoka
c) Amatara ndangaburambarare
d) Ibisubizo byose nibyo

4. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
a) Km25
b)Km70
c) Km40
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: km80 mu isaha

5. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
a) Feri y’urugendo
b) Feri yo guhagarara umwanya munini
(c) Feri yo gutabara
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

6. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
a) 2
b) 3
(c) 1
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

7. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
a) Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
(b) Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi
c) Iyo ari mu nsisiro
d) Ibisubizo byose ni ukuri

8. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
a) Itara ndangamubyimba
b) Itara ryerekana icyerekezo
c) Itara ndangaburumbarare
(d) Ibisubizo byose ni ukuri

9. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
a) cm25
b) cm125
c) cm45
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: cm 75

10. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
(a) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
b) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso
c) Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma
d) A na C ni ibisubizo by’ukuri

11. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira :
a) Amatara abiri ashyirwa inyuma
b) Amatara abiri ashyirwa imbere
(c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
d) b na c ni ibisubizo by’ukuri

12. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:
a) Metero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro
b) Metero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro
c) Metero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: Metero 20 Kumanywa; Metero 150 nijoro

13. Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:
(a) Metero 100
b) Metero 200
c)Metero 50
d) Metero 150

14. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
a) Ku binyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25
(b) Ibinyabiziga bihinga bijya ahatarenga km 25
c) Ibinyabiziga bya police
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

15. Igice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
a) Ahanyurwa amapikipiki
b) Ahanyurwa n’ingorofani
(c) Ahanyurwa n’ibinyamitende
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

16. Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw’ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
a) Igare
b) Velomoteri
(c) Ipikipiki ifite akanyabiziga kometse ku ruhande rwayo
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

17. Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
a) Imyaka 10
(b) Imyaka 12
c) Imyaka 7
d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo

18. Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
a) Ubuso ni umweru
b) Ikirango ni umutuku n’umukara
c) Ikirango ni umweru n’umukara
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : ubuso ni ubururu ; ikirango ni umweru n’umutuku

19. Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
a) Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
b) Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri

20. Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw'ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw'umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda:
a) Hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo
b) Hakurikijwe icyo ibyo bimenyetso bigamije kwerekana
(c) Kugirango birusheho kugaragara neza
d) Ibisubizo byose ni ukuri

Comments

Popular posts from this blog

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIKUNZE KUBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE