DORE IBIBAZO BIRI KUBAZWA
SERIE 5
1. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira :
a) Amatara abiri ashyirwa inyuma
b) Amatara abiri ashyirwa imbere
(c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
d) b na c ni ibisubizo by’ukuri
a) Amatara abiri ashyirwa inyuma
b) Amatara abiri ashyirwa imbere
(c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
d) b na c ni ibisubizo by’ukuri
2. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:
a) Metero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro
b) Metero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro
c) Metero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: Metero 20 Kumanywa; Metero 150 nijoro
a) Metero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro
b) Metero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro
c) Metero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: Metero 20 Kumanywa; Metero 150 nijoro
3. Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:
(a) Metero 100
b) Metero 200
c)Metero 50
(a) Metero 100
b) Metero 200
c)Metero 50
d) Metero 150
4. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
a) Ku binyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25
(b) Ibinyabiziga bihinga bijya ahatarenga km 25
c) Ibinyabiziga bya police
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
a) Ku binyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25
(b) Ibinyabiziga bihinga bijya ahatarenga km 25
c) Ibinyabiziga bya police
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
5. Igice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
a) Ahanyurwa amapikipiki
b) Ahanyurwa n’ingorofani
(c) Ahanyurwa n’ibinyamitende
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
a) Ahanyurwa amapikipiki
b) Ahanyurwa n’ingorofani
(c) Ahanyurwa n’ibinyamitende
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
6. Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw’ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
a) Igare
b) Velomoteri
(c) Ipikipiki ifite akanyabiziga kometse ku ruhande rwayo
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
a) Igare
b) Velomoteri
(c) Ipikipiki ifite akanyabiziga kometse ku ruhande rwayo
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
7. Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
a) Imyaka 10
(b) Imyaka 12
c) Imyaka 7
d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
a) Imyaka 10
(b) Imyaka 12
c) Imyaka 7
d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo
8. Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
a) Ubuso ni umweru
b) Ikirango ni umutuku n’umukara
c) Ikirango ni umweru n’umukara
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : ubuso ni ubururu ; ikirango ni umweru n’umutuku
a) Ubuso ni umweru
b) Ikirango ni umutuku n’umukara
c) Ikirango ni umweru n’umukara
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : ubuso ni ubururu ; ikirango ni umweru n’umutuku
9. Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
a) Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
b) Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri
a) Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
b) Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri
10. Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw'ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw'umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda:
a) Hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo
b) Hakurikijwe icyo ibyo bimenyetso bigamije kwerekana
(c) Kugirango birusheho kugaragara neza
d) Ibisubizo byose ni ukuri
a) Hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo
b) Hakurikijwe icyo ibyo bimenyetso bigamije kwerekana
(c) Kugirango birusheho kugaragara neza
d) Ibisubizo byose ni ukuri
11. Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
a) Kuri buri nzira
b) Hagati y’amasangano
c) Iburyo bw’amasangano
(d) a na b ni ibisubizo by’ ukuri
12. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
a) Babona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura
b) Iburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa
c) Babona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : Ibumoso babona iby’ibara ryera ; iburyo babona iby’ibara ry’umutuku cyangwa ibisa n’icunga rihishije (Umuhondo)
13. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6:
a) Ibinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange
b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
(d) Ibisubizo byose ni ukuri
14. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
(a) Ubururu
b) Umweru
c) Umutuku
d) Nta gisubizo cy’ukuri
15. Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
a) Ibyapa biyobora n’ibitegeka
b) Ibyapa biburira n’ibitegeka
(c) Ibyapa bibuza n’ibitegeka
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
16. Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera:
(a) Feri y’urugendo
b) Feri yo gutabara
c) Feri yo guhagarara umwanya munini
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
17. Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
a) Agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda
b) Ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije
c) Icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 20 kuri buri ruhande
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : Icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 30 kuri buri ruhande
18. Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
a) Toni 10
b) Toni 12
(c) Toni 16
d) Toni 24
19. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
a) cm 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye
b) Ubugari ntarengwa budakuka ni metero 2 na sentimetero 50
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
20. Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy’ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira:
a) Hafi y’iteme iyo hari umuhanda ufunganye
b) Hafi y’aho abanyamaguru banyura
c) Hafi y’ibice by’umuhanda bimeze nabi
(d) Ibi bisubizo byose ni ukuri
Comments
Post a Comment