IBIBAZO BISHYA TWABIZANYE



SERIE5






 1. Ku kinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntikigomba kurenga ibipimo bikurikira:
(a) inyuma ni m 3 na cm 50
b) imbere ni m 1 na cm 70
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

2. Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
a) itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa
b) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro
c) itara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku nijoro ; agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande kunamanywa

3. Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
a) m 2.50
(b) m 2.75
c) m 3
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

4. Uretse mu mijyi kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni:
a) toni 20
b) toni 16
( c) toni 12
d) toni 10

5. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:
a) umuhondo
(b) icyatsi kibisi
c) umweru
d) umutuku

6. Bumwe muri ubu bwoko bwa feri ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw’ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo:
(a) feri yo guhagarara umwanya munini
b) feri y’urugendo
c) feri yo gutabara
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

7. Utugarurarumuri turi mu mbavu z’ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira:
a) umweru
(b) umuhondo
c) umutuku
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

8. Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa cm 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
a) velomoteri
(b) ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande
c) amavatiri y’ifasi
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

9. Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba, nijoro igihe ijuru rikeye, kumurika mu muhanda mu ntera ya m 100 nibura imbere y’ikinyabiziga, ariko ku binyabiziga bifite moteri itarengeje za sentimetero kibe 125 iyo ntera igira ibipimo bikurikira:
a) m200
b) m100
c) m85
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: m75

10. Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi, umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:
a) km 10 mu isaha
b) km 20 mu isaha
c) km 30 mu isaha
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: km 5 mu isaha

11. Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira:
a) ku mihanda y’icyerekezo kimwe hose
(b) mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini
c) ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga ugomba gutuma bibisikana butagifite m12
d) ibisubizo byose nibyo

12. Amatara ndangambere n’aya ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6 z’uburebure na m 2 z’ubugari habariwemo imitwaro kdi nta kinyabiziga kindi kiziritseho ashobora gusimburwa n’amatara akurikira, iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda:
a) amatara magufi
b) amatara ndangaburumbarare
(c) amatara yo guhagarara umwanya munini
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

13. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe na mwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe, bagaragzwa ku buryo bukurikira:
(a) imbere ni itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
b) inyuma ni itara umuhondo ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

14. Imizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira:
a) cm 20
b) cm 30
(c) cm 50
d) cm 60

15. Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
(a) ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
b) ahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga
c) inyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga
d)nta gisubizo cy’ukuri kirimo

16. Nta tara na rimwe cyangwa utugarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya cm 40 kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye ariko ibyo ntibikurikizwa ku matara akurikira:
a) amatara kamenabihu
b) amatara yo gusubira inyuma
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

17. Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’i kinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
a) metero 100
(b) metero 150
c) metero 200
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

18. Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:
a) metero 200
b) metero 150
c) metero 100
(d) metero 50

19. Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ikurikira y’ahantu habyerekana:
(a) metero 150 kugeza kuri 200
b) metero 100 kugeza kuri 150
c) metero 50 kugeza kuri 100
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

20. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira:
a) babona iburyo bwabo ibyibara ritukura cyangwa ibisa n’icunga rihishije
b) ibumoso babona iby’ibara ryera
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Comments

Popular posts from this blog

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIKUNZE KUBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

IBIBAZO BIRI KUBAZWA UBU