NGIBI IBYO YABAJIJWE AHITA ATSINDA



SERIE 6



1. Buri modoka yagenewe gutwara abantu, ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya 6 umuyobozi abariwemo igomba kugira imikandara yo kurinda ibyago igenewe aba bakurikira:
a) umuyobozi
b) umugenzi wicaye ku ntebe y’imbere
c) ishobora no kugira imikandara kuzindi ntebe z’inyuma
(d) ibisubizo byose ni ukuri

2. Usibye ibinyabiziga by'ingabo z'Igihugu, Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyuma ntamenwa cyangwa ikindi cyose gituma gikoreshwa mu gutera cyangwa mu kwitabara ntigishobora kugenda mu nzira nyabagendwa kidafite uruhushya rwihariye. Urwo ruhushya rutangwa naba bakurikira:
a) police y’igihugu
(b) minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu
c) minisitiri w’ingabo
d) ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

3. Iyo umukumbi ugizwe n’amatungo maremare arenze ane cyangwa amatungo magufi arenze atandatu mu nzira nyabagendwa iyo hatakibona neza kuburyo umuyobozi abona muri m 200 ugomba kugaragazwa kuburyo bukurikira:
(a) itara ry’urumuri rwera cyangwa rusa n’icunga rihishije imbere y’umukumbi
b) itara ry’urumuri rutukura cyangwaumuhondo ritwawe inyuma y’umukumbi
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

4. Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500. Iyi bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranye mu butumwa bishobora kugabanwamo amatsinda atonze umurongo atarengeje m 50 z’uburebure kdi hagati yayo hakaba byibura m 50 ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
a) ibinyabiziga bya police biherekeranyije
(b) ibinyabiziga by’abasirikare biherekeranyije mu nsisiro
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

5. Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa nacyo gikuruye ikindi uburebure bw’ibikururwa bukaba burenga m 18 hatabariwemo icyo kinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibi bikurikira:
(a) umuherekeza w’ikinyabiziga cya kabiri
b) abaherekeza babiri
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

6. Ibinyabiziga bikurikira ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo:
a) ibinyabiziga bigendwamo n’abana
b) ibinyabiziga bigendwamo n’abamugaye
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

7. Icyapa cy’inyongera kigaragaza ikibanza cy’ingando cyangwa cy’abantu benshi bagendera ku nyamaswa kirangwa n’amabara akurikira:
(a) ubururu, umweru n’umukara
b) umukara umweru n’umuhondo
c) icyatsi kibisi, umuhondo n’ikirango cy’umukara
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

8. Icyapa cyerekana ahantu amategeko y’ Umuhanda urombeje w’ibice byinshi atangirira gukurikizwa, kirangwa n’ibirango (ibimenyetso) by’amabara akurikira:
a) umweru n’umukara
b) umweru n’umutuku
c) umweru n’umuhondo
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : umweru n’ubururu

9. Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo hagaragazwa ku buryo bukurikira:
a) icyapa cyera cya mpande enye, zingana zifite uruhande rwa metero 0.30
b) uruzitiro ruri ku mpera y’iburyo
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu : Ahitaruye hashyirwa ikimenyetso mubyapa biburira gifite nimero 20 ; nanone aho imirimo ikorerwa n’uruzitiro ku mpande zombi

10. Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wabo usanzwe kugirango bakomeze urugendo, ahategetswe kunyurwa hagaragazwa n’ikimenyetso gishyirwa aho imirimo irangirira mu ruhande rugenderwamo. Icyo kimenyetso kirangwa n’amabara akurikira:
(a) ubuso bw’ubururu ikirango cy’umweru
b) umuzenguruko w’umutuku, ubuso umweru n’ikirango cy’umukara
c) umuzenguruko w’umutuku, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umutuku n’umukara
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

11. Icyapa cyerekana ko hari amabwiriza yihariye mu buryo bwo kugendera mu cyambu cyangwa ku kibuga cy’indege giteye ku buryo bukurikira:
a) ishusho mpandeshatu, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umukara
(b) ishusho mpandenye, ubuso mu ibara ry’ubururu n’ikirango kiri mu ibara ryera
c) ishusho y’uruziga mu ibara ry’ubururu ni ikirango kiri mu ibara ryera
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

12. Nijoro igihe ijuru rikeye, itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba gutuma izo numero zisomerwa nibura mu ntera ikurikira:
a) m150
b) m50
(c) m20
d) m10

13. Ibyapa byerekana icyago cyidahoraho kandi bigenewe kwerekana aho bagana cyangwa aho berekeza umuhanda nk’igihe cy’impanuka cyangwa hari imirimo ikorwa mu muhanda birangwa n’amabara akurikira:
a) umweru n’umukara
b) umweru n’umuhondo
c) ubuso bw’umweru gusa
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Impamvu: umweru; n’umutuku

14. Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira:
a) kugabanya umuvuduko kuburyo budasanzwe
b) gukacira feri bidatewe no kwirinda ibyago
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

15. Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose nubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibugire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
(a) ibinyabiziga bidapakiye kandi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
b) ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

16. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
a) iyo umuhanda umurikiwe hose kandi umuyobozi ashobora kubona nibura mu ntera ingana na metero 100
b) iyo ikinyabiziga gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera muri m50 keretse iyo umuyobozi wacyo ashaka kunyura kucyo akurikiye acana azimya vuba vuba amatara maremare
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

17. Iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye, uwo muyobozi agomba gukora ibi bikurikira:
a) gushaka umuherekeza
(b) gukurura ikinyabiziga cye
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

18.Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri aha hakurikira:
a) mu kaboko k’iburyo hakurikijwe aho yaganaga uretse igihe ari mu muhanda w’icyerekezo kimwe
b) ahegereye bishobotse akayira k’abanyamaguru iyo umuhanda ugafite ariko umwanya w’ibiziga n’akayira ntube urenga santimetero 50
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

19.Iyo ikinyabiziga gihagaritswe n’ijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko kibabereye imbogamizi, kigomba kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabigenewe kiri ahantu hagaragara kugirango kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bagisanga, ariko ntibireba ibinyabiziga bikurikira:
a) velomoteri
b) ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

20.Abanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kdi batanayobowe n’umwarimu bategetswe kunyura mu tuyira turi ku mpande z’umuhanda no ku nkengero zigiye hejuru uretse ubutaka butsindagiye butandukanya imihanda ibiri bwo kunyurwamo gusa n’aba bakurikira:
(a) abanyamaguru bashaka guhagarara akanya gato igihe bambukiranya umuhanda
b) abanyamaguru bagize udutsiko tw’abantu benshi
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Comments

Popular posts from this blog

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIKUNZE KUBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

IBIBAZO BIRI KUBAZWA UBU