Posts

Showing posts from February, 2023

NGIBI IBYO YABAJIJWE AHITA ATSINDA

SERIE 6 KANDA HANO NIBA USHAKA KWIMENYEREZA GUKORA IKIZAMINI KANDA HANO WIGE UKORESHEJE VIDEO 1. Buri modoka yagenewe gutwara abantu, ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya 6 umuyobozi abariwemo igomba kugira imikandara yo kurinda ibyago igenewe aba bakurikira: a) umuyobozi b) umugenzi wicaye ku ntebe y’imbere c) ishobora no kugira imikandara kuzindi ntebe z’inyuma (d) ibisubizo byose ni ukuri 2. Usibye ibinyabiziga by'ingabo z'Igihugu, Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyuma ntamenwa cyangwa ikindi cyose gituma gikoreshwa mu gutera cyangwa mu kwitabara ntigishobora kugenda mu nzira nyabagendwa kidafite uruhushya rwihariye. Urwo ruhushya rutangwa naba bakurikira: a) police y’igihugu (b) minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu c) minisitiri w’ingabo d) ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro. 3. Iyo umukumbi ugizwe n’amatungo maremare arenze ane cyangwa amatungo magufi arenze atandatu mu nzira nyabagendwa iyo hatakibona neza kuburyo umuyobozi abona muri m

IBIBAZO BISHYA TWABIZANYE

SERIE5 KANDA IMENYEREZE GUKORA IKIZAMINI KANDA HANO WIGE UKORESHEJE VIDEO  1. Ku kinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntikigomba kurenga ibipimo bikurikira: (a) inyuma ni m 3 na cm 50 b) imbere ni m 1 na cm 70 c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 2. Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira: a) itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa b) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro c) itara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Impamvu : itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku nijoro ; agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande kunamanywa 3. Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kuge

DORE IBIBAZO BIRI KUBAZWA

 SERIE 5 KANDA HANO WIMENYEREZE GUKORA IKIZAMINI NO KWIGA UKORESHEJE VIDEO 1. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira : a) Amatara abiri ashyirwa inyuma b) Amatara abiri ashyirwa imbere (c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma d) b na c ni ibisubizo by’ukuri 2. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira: a) Metero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro b) Metero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro c) Metero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Impamvu: Metero 20 Kumanywa; Metero 150 nijoro 3. Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera: (a) Metero 100 b) Metero 200 c)Metero 50 d) Metero 150 4. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bi

IBIBAZO BIRI KUBAZWA UBU

 SERIE4 KANDA HANO👇 WIMENYEREZE GUKORA IKIZAMINI KANDA KANO👇 WIGE UKORESHEJE VIDEO 1. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni: (a) Km50 b) Km40 c) Km30 d) Nta gisubizo cy’ukuri 2. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira: a) Umuvuduko w’abanyamaguru b) Ubugari bw’umuhanda c) Umubare w’abanyamaguru (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Impamvu : umuvuduko w’ibinyabiziga 3. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira: a) Amatara ndanga (b) Amatara ari imbere mu modoka c) Amatara ndangaburambarare d) Ibisubizo byose nibyo 4. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni: a) Km25 b)Km70 c) Km40 (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Impamvu: km80 mu isah

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIKUNZE KUBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

Image
SERIE 3 KANDA HANO 👇NIBA USHAKA KWIGA UKORESHEJE VIDEO KANDA HANO👇 NIBA USHAKA KWIMENYEREZA GUKORA IKIZAMINI   1. Iki cyapa gisobanura Iki? a) Iherezo Ry’umuhanda Wi Byerekezo Bibiri b) Iteme rinini Kandi rirerire (c) Ifungana Ry’umuhanda d) Iherezo ry’iteme rifunganye 2. Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo hagaragazwa ku buryo bukurikira: a) icyapa cyera cya mpande enye, zingana zifite uruhande rwa metero 0.30 b) uruzitiro ruri ku mpera y’iburyo c) A na B ni ibisubizo by’ukuri (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Impamvu : Ahitaruye hashyirwa ikimenyetso mubyapa biburira gifite nimero 20 ; nanone aho imirimo ikorerwa n’uruzitiro ku mpande zombi 3.Mu bimenyetso bimurika itara ritukura rivuga iki ? a) Hagarara kereste niba ushaka gukata ibumoso (b) Birabujijwe kurenga icyo kimenyetso c) Wemerewe kugenda d) Ntagisubizo kirimo 4. Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wa

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE

IBIBAZO N'IBISUBIZO BIBAZWA MU KIZAMINI CYA PROVISOIRE SERIE 1 KANDA HANO UKURIKIRE IBIBAZO BIRI KUBAZWA MURI PROVISOIRE KURU COMPUTER BASED  1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira: (a) Umuyobozi b) Umuherekeza c)A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 2. Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa: a) Abanyamaguru b) Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 3. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha : a) Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira b) Ahegereye umurongo ukomeje (c) Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo d) A na C nibyo 4. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda : a) Biteganye b) Ku murongo umwe c) A na B nibyo (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Impamv